October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ethiopian Ailines: Ababuriye ababo mu mpanuka ntamafaranga bashaka bakeneye ibisobanuro

YASUWE 26 

“Napfushije umugore wanjye Carole, abana banjye batatu Ryan, Kelly na Ruby ndetse na Mabukwe. Numva ndi njyenyine. Iyo ndebye abantu, nkabona bakina n’abana babo hanze nibuka ko ntazongera kubona abanjye ukundi cyangwa kumva amajwi yabo”.

Paul Njoroge, umuryango we waguye mu ndege ya Ethiopian Airways yaguye ku italiki 10 Werurwe 2019 nyuma y’ iminota itandatu ihagurutse i Addis Ababa. Abantu 157 bose bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Njoroge ubu agenda aba mu nshuti ze kuko yananiwe gusubira mu rugo rwe. Ntashobora kwihanganira kubona inkweto z’abana be mu kabati aho bazisize. Arongera akababona agashenguka.


Image caption
Paul Njoroge kuva impanuka yaba akabura umuryango we ntarongera gusubira mu rugo rwe

Iriya ndege yaguye hashize amezi atanu indi yo mu bwoko bwa 737 Max ya Lion Air ya Indonesia iguye igahitana abari bayirimo bose. Hibazwa impamvu ikibazo kitari cyagaragaye kugeza ubwo n’iya kabiri ihitanye abantu.

 

Chris na Claryss Moore nabo umukobwa wabo Danielle yaguye muri iyi mpanuka. Agace kamwe k’inzu yabo bahise bagahindura ahantu ho gusenga basabira umwana wabo. Amafoto ye aseka bayashyize ku rukuta.

Danielle yari agiye mu nama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije muri Kenya.

Nyina w’uyu mwana nawe yibaza kiriya kibazo, ndetse no kuba barabwirwaga ko iriya ari imwe mu ndege zizewe cyane ku isi.

Ati: “Yatwaye ubuzima bw’abacu twakundaga. Imibereho yacu ntizongera kuba uko yari isanzwe imeze”.

Nadia Milleron na Michael Stumo bahamya ko umwana wabo yapfuye kuko Boeing yahisemo inyungu kurenza ubuzima bw’abantu

Iperereza ry’ibanze ku cyateye impanuka ya ziriya ndege ryemeje ko ari ibibazo bya tekiniki mu kuyitwara irimo gufata ikirere.

Ku miryango yabuze ababo, batekereza ko ari uburangare bwa Boeing yari kuba yarabonye iki kibazo mbere.

Paul Njoroge ati: “Umuryango wanjye wapfuye kubera kutita ku bintu, agasuzuguro, imikorere mibi bya Boeing ndetse no kubura kw’igenzura rya FAA (Federal Aviation Administration)”.

Akomeza avuga ko bashoboraga gukumira ibyago mu guhagarika ziriya ndege mu kwezi kwa 11 umwaka ushize  wa 2018 nyuma y’impanuka ya mbere ariko ntibabikoze.

Ati: “Abantu 157 barimo umuryango wanjye barapfuye kubera amahitamo mabi yabo. Iyo baba bita ku buzima bw’abantu bari guhagarika ziriya ndege bakareba ikibazo hakiri kare. Ariko bemeye ko indege zikomeza kuguruka ngo bakomeza gukemura ikibazo.

Nadia Milleron n’umugabo we Michael Stumo baba i Massachusetts, USA. Umukobwa wabo Samya Rose Stumo yapfiriye muri iyi ndege ya Ethiopian. Mu bana bane, ni umwana wabo wa kabiri wari upfuye, umuhungu wabo wa mbere yishwe na kanseri.

Nadia ati:”Ntekereza ko ari inzozi mbi ndimo. Nkomeza kwibaza ko nzakanguka”.

Agace kamwe ko mu nzu yabo bakagize ahantu ho kwibuka umwana wabo Samya

Nadia yari arimo  yumva BBC World Service ubwo amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanaga. Yari abizi ko ariyo ndege umukobwa we Samya yafashe. Hari hashize isaha umukobwa we amwandikiye kuri WhatsApp amubwira iby’indege agiyemo.

Nadia ati: “Nahise ntangira gususumira, birananira kubihagarika. Sinabashije no kubwira abandi bari mu nzu ikibaye.

We n’umugabo we ubu bakurikiranye Boeing bayibaza impamvu itahagaritse indege za 737 Max nyuma y’impanuka ya mbere.

Kugeza ubu, bamaze kubonana n’abashingamategeko 25 i Washington, bamaze no kumvwa na Leta ku bigendanye n’impanuka z’indege.

Ikibazo cyabo ni impamvu iperereza rikorwa ku mpanuka z’indege rikorwa n’uko ibyarivuyemo bifatwa.

Nadia ati:”Nta gushidikanya umukobwa wanjye yapfuye kuko Boeing yishakira inyungu gusa, sinshaka ko hari undi upfa kubera iyi mpamvu. Ndashaka ko indege zikorwa mu buryo zidashobora guhitana abantu ukundi”.

Abantu 157 bari muri iyi ndege ya Boeing 737 Max 8 ntawarokotse

BBC yagerageje kuvugana na Boeing kuri ibi bivugwa n’abayinenga. Banze gusubiza.

Mu itangazo baheruka gusohora, umuyobozi wa Boeing Dennis Muilenburg yagize ati:”Tubabajwe cyane n’abaguye muri ziriya mpanuka zombi, twihanganishije n’imiryango yabo”.

Yavuze ko kurinda ubuzima bw’abari mu ndege ari ikintu cy’ibanze kuri bo kandi bazakomeza kubyihatira mu bihe biri imbere.

Muri iki cyumweru, Boeing yatangaje ko igiye gutanga miliyoni $100 yo gufasha imiryango yabuze ababo muri ziriya mpanuka zombi ndetse no mu guteza imbere ibikorwa by’aho baba.

Imiryango yabuze ababo yo ibi ntibibashimishije kuko bavuga ko badashaka amafaranga, ahubwo bashaka ibisobanuro n’ibisubizo.

Umuryango wa Paul Njoroge washiriye mu mpanuka ya Ethiopian

Paul Njoroge yibaza ko impanuka y’iriya ndege yashoboraga gukumirwa, ariko kuko ngo abayobozi ba Boeing bari bazi ko ntawabakurikirana, nta wabafunga banze guhagarika ziriya ndege.

Ati:”Iyo baba bazi ko bashobora gufungwa imyaka myinshi ntabwo bari kongera kureka ziriya ndege ngo ziguruke zifite ikibazo”.