October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’imyaka irenga 32 Togo yatoye abayobozi b’inzego z’ibanze

YASUWE 17 

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 28 Kamena 2019, Abaturage bo muri Togo bazinzukiye mu matora ya mbere mu myaka irenga 32. Muri iyo myaka umuryango umwe niwo wayoboye cyo gihugu giherereye mu burengerazuba bw’Afurika. Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yaburijemo amatora y’abadepite mu mwaka ushize.

Abapolisi 8,000 n’ingabo zishinzwe umutekano boherejwe mu mpande zose z’igihugu mu gihe abazatora bazahitamo abajyanama b’amakomini 1,500 bwa mbere mu myaka irenga 30.

Iryo tora riaye amezi abiri nyuma y’uko inteko ishingamatekeo ya Togo yemeje itegeko nshinga ryahinduwe rikemerera perezida Faure Gnassingbe kuzongera kwiyamamaza izindi ncuro ebyiri kandi akaba yazaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka wa 2030.

Gnassingbe yafashe ubutegetsi mu 2005 asimbuye se Gnassingbe Eyadema wigaruriye icyo gihugu cy’abantu miliyoni 8 muri coup d’etat yo mu 1967. Hari nyuma y’imyaka irindwi igihugu kibonye ubwigenge nk’uko tubikesha Daily nation.

Amatora y’inzego z’ibanze arabonwa n’intambwe imbere yaharaniwe cyane nk’uko umuvugizi w’amashyaka Manini atavuga rumwe n’ubutegetsi, National Alliance for Change (ANC) yabivuze.

Abajyanama baheruka gutorwa bayoboye imyaka 14 kuva mu 1987 n’ubwo bari batorewe manda y’imyaka itanu.