October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Wari uziko kunywa kawa bituma umuntu aramba?

YASUWE 20 

Ikawa ni igihingwa gihingwa ku butaka butari buke ku isi yose. Iyi kawa inyobwa igihe yabanje gucishwa mu nganda igatunganywa, abahanga bakaba banavuga ko ifasha umuntu kubaho igihe kirekire cyangwa se kuramba.

 

Ni gake usanga abantu bakunda kunywa ikawa barwaye indwara nka kanseri cyangwa indwara y’ umutima. Kimwe n’uko, nta bushakashatsi bwari bwagaragaza ko kunywa kawa bitera kuribwaribwa mu mubiri.

Igihugu cy’ u Rwanda nacyo nticyasigaye mu guhinga ikawa. Abaturage b’ u Rwanda bafashe iyambere mu gushora imbaraga mu guhinga igihingwa cya kawa. Ubu hegitari zitari nke mu Rwanda, ziba zibarizwaho igihingwa cya kawa.

Ubushakashatsi bwakorewe mu kigo cyitwa British Medical Journal (BMJ), bwagaragaje ko iyo unyweye kawa neza uko bikwiye, bigufasha cyane. Bukomeza buvuga ko byibura iyo ufashe ibikombe bitatu (3) cyangwa bine (4) ku munsi, bigufasha kutagira ibiro byinshi mu mubiri wawe.

Eliseo Guallar uturuka mu ishuri ryigisha ibijyane n’imibereho myiza rya John Hoptins Bloomberg, mu kuvuga ku byari byatangajwe n’abashakashatsi bo muri BMJ, yagize ati: “nta ngaruka zihambaye zari zagaragara ku muntu wanyweye ikawa. Yongeyeho ko ikawa ikwiye gufatwa nk’inkomo y’ ubuzima bwiza cyane cyane ku bakuze.”

Gusa umunyarwanda yabivuze neza ati: “nta byera ngo de”, BMJ ivuga ko iyo umugore utwite akanywa ikawa nyinshi cyane, bimugiraho ingaruka. Abahanga bagaragaza ko umuntu adakwiye gutangira kunywa ikawa ku ntego yo kugira ubuzima bwiza cyane buhambaye, ahubwo ku ntego yo kumva ko kiragufasha kutiyongera ibiro, ngo bigere ku kigero gikabije.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Southampton, bakusanyije amakuru ku ngaruka z’icyayi mu mibereyo yose ya muntu. Ubu bushakashatsi bwafashe hejuru y’ inyigisho 200. inyinshi muri zo, zibanze mu kwitegereza.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigera ku icumi (10) byo ku mugabane w’ uburayi bwerekanye ko abagera kuri ½ cya miriyoni banywa ibikombe bitayu (3), byabafashije kubaho igihe kirekire. Byakomeje buvuga ko nibura kunywa agakombe kamwe nyuma yo gufata ifunguro, bigira icyo byongera ku gihe wari kuzabaho mu buzima bwawe.

Kunywa kawa bigabanya ibibazo by’umutima

Ibigo nka International Agency for Research (I.A.R), gishakashaka ku ndwara nka kanseri cyangwa umutima, hamwe n’ ikigo Imperial College London (I.C.L) byagaragaje ko kunywa ikawa nyinshi bigabanya ingaruka z’imfu zitunguraniyeho cyane cyane nko ku ndwara y’umutima cyangwa indwara ya gute. Ibi byagaragaye nyuma y’umwanzuro wafashwe ku isesengurwa ry’ amakuru yakusanyijwe ku bantu batarengeje imyaka 35 bakomoka mu bihugu icumi (10) by’ iburayi.

Porofeseri Sir Spiegelhalter ukomoka muri kaminuza ya Cambridge, mu busesenguzi bwe yagize ati: “koko niba imibare igaragazwa yerekeye n’ igabanyuka ry’ imfu riterwa no kunywa ikawa, ubwo agakombe kamwe (1) k’ ikawa kakongerera umugabo igihe kingana n’amazi atatu (3) cyo kubaho ku gihe cyari gisanzwe. Naho umugore kakamwongerera igihe kingana n’ukwezi kumwe (1) ku kigero fatizo.”

Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko abantu banywa nk’ibikombe bitatu (3) ku munsi, bamara igihe kitari gito bishimanye n’abandi kandi n’ubuzima bwabo bukagenda neza. Ni gake uzasanga umuntu ukunda kunywa ikawa yaheranywe n’agahinda. Abahanga bagaragaje ko kunywa ikawa nyinshi ku badamu, bibagabanyiriza ingaruka zo gufatwa na kanseri y’inkondo y’umura.

Burya ngo na none kunywa ikawa kirimo caffeine nyinshi (aside iboneka mu ikawa ituma umuntu rimwe na rimwe yumva atameze neza) bishobora gutuma tutiyumva neza, bigatuma twiyumvamo kujyenda gahoro mu mubiri wacu. ibi birashimangirwa n’ibyabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwana muto yari agiye guhitanwa n’ ikawa yuzuyemo Caffeine nyinshi ya yinyweye yihuta cyane.

Porofeseri Paul Roderick ukora mu gisata cy’ubuganga muri kaminuza ya Southampton we yagize ati: “ubushakashatsi bwasohoka bukagaragaza ko ikawa idafitiye umubiri wacu akamaro gahambaye, abo bantu nta kintu baba bashakashatse. Yanongeyeho ko na siporo umuntu akora, hari ikintu zihindura ku mubiri wawe. Nawe yashimangiye ko kunywa ikawa neza, bigabanyiriza umuntu umubyibuho ukabije”

Abahanga baturuka mu kigo cya National Health Services (N.H.S) gikorera mu bwongereza, bagaragaje ko muri rusange nta ngaruka zo kunywa ikawa, gusa ku mudamu itwite agomba kurwanya kunywa ikawa nyinshi. Bavuga ko atagomba kurenza amagarama 200 y’ ikawa ku munsi. Bagaragaza ko impamvu nta yindi ari uko bishobora kongera ibyago ku mwana kuvuka ari muto cyane cyangwa afite ibiro bike cyane. Na none kunywa ikawa nyinshi ku mudamu utwite, bishobora gutuma abyara igihe kitageze.

Abahanga mu by’ubutabire ntibagiye kure y’ibyabandi bahanga bavuze. Bashimangiye ko kunywa ikawa bifasha ibihumbi n’ibihumbi by’abantu kubaho igihe kirekire ku isi yose kandi bafite imbaraga, bakiri injege. Gusa bavuga ko na none imyitozo ngorora mubiri ishobora kubigiramo uruhare mu iramba ryawe.

Ubu intiti zimwe na zimwe mu bisata bigeye bitandukanye, zigaragaza ko ikawa igenda ikagira akamaro mu kuringaniza isukari, amata, ndetse n’ ibinure umubiri wacu ukeneye. Tom Sanders, umuporofeseri mu kigo cya King’s College London ati: “abantu baba bafite umutima udatera neza, barakangurirwa kujya banywa ikawa itarimo caffeine nyinshi kuko ishobora kubatera umuvuduko w’amaraso mu mubiri.”