October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubushyuhe bukabije kuri dogere zirenga 40C mu Bufaransa n’ Ubusuwisi

YASUWE 88 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Kamena 2019, Ubudage, Polonye na Repubulika ya Tchèque byagize ubushyuhe buri hejuru cyane ku gipimo kitaribwabeho mbere muri uku kwezi kwa Kamena, burimo kwibasira igice kinini cy’ Uburayi kandi bikaba byitezwe ko bushobora kwiyongera.

Ibihugu bimwe na bimwe, birimo Ubufaransa n’Ubusuwisi, kuri uyu wa kane taliki ya 27 Kamena 2019 byiteze kugira ubushyuhe buri hejuru ya dogere 40C.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko umwuka ushyushye bidasanzwe uva mu majyaruguru y’Afurika ari wo urimo gutera ubu bushyuhe bwinshi i Burayi.

Abategetsi bo mu Bufaransa baburiye abaturage ko ubuzima bwabo bushobora guhura n’akaga kubera ubu bushyuhe.

Abakora mu iteganyagihe bavuga ko mu minsi itatu iri imbere byitezwe ko ubu bushyuhe burushaho kwiyongera.

Mu bice bimwe by’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Espanye, ubushyuhe bushobora kuzagera kuri dogere 45C.

Abantu barimo kwicara iruhande rw’amazi ngo bumve amafu

Ubufaransa bwaherukaga ubushyuhe budasanzwe mu 2003

Abategetsi bo muri Espanye na bo baburiye abaturage ko hashobora kubaho “ibyago bikomeye” by’uko amashyamba yakwibasirwa n’inkongi mu bice bimwe na bimwe.

Mu gihe Ubwongereza bwo butazahura n’ubu bushyuhe bwinshi, ibice bimwe by’iki gihugu  birimo n’umurwa mukuru London  byitezweho kugira ubushyuhe bwa dogere 30C ku wa gatandatu taliki ya 29 Kamena 2019.

Ubufaransa bwaherukaga guhungabanywa n’ubushyuhe bukabije mu mwaka wa 2003, ubushyuhe icyo gihe bwatangajwe ko bwabaye intandaro y’impfu z’inyongera z’abantu 15000.

Ikigo Potsdam cyiga ku mihindagurikire y’ikirere cyo mu Budage gitangaza ko impeshyi eshanu za mbere zagize ubushyuhe budasanzwe mu mateka y’Uburayi guhera mu mwaka wa 1500, zose zabaye muri iki kinyejana cya 21.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bafite impungenge ko ubushyuhe burushaho kwiyongera buvuye ku bikorwa bya muntu bwagira ingaruka zikomeye ku kuba ikirere cyareka guhindagurika.