October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Rubavu: Mu cyumweru 1 iri soko rihuza imipaka rizabe ryatangiye gukora 100% – Prof. Shyaka

YASUWE 22 

Uyu ni umwanzuro wafashwe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Kamena 2019, ubwo yabwirwaga n’abaturage ko amafaranga yatanzwe kuri iri soko ryo ku mupaka w’ u Rwanda na Congo  yapfuye ubusa kuko ngo ryuzuye ariko rikaba ridakorerwamo, akaba ari nacyo kibazo cyari cyamuzinduye ngo yirebere uko byifashe.

 

Nyuma yo kwitegereza imikorere y’iri soko no kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Minisitiri Shyaka yabwiye itangazamakuru ko iryo soko ryashyizwemo amafaranga menshi, ariko ritaragera ku gipimo ryagombye kuba rikoreraho.

Minisitiri Prof. Shyaka kumwe n’abayobozi mu ntara y’Uburengerazuba berekeza mu isoko

Yagize ati “Abarikoreramo baracyari bacye hari n’aho bataragera hamwe na hamwe. Icyo twaganiriye n’Akarere ni uko mu gihe kitarenze icyumweru, isoko rigomba kujya mu cyerecyezo cy’imikorere ijyanye n’ibiri hano, hari ubukungu hari ubucuruzi bwakabaye butanga inyungu.”

“Bitarenze icyumweru isoko rigomba kuba rikora ibyo riteganirijwe 100% naho ubu baracyari kuri 50% kandi kugera ku 100% birashoboka, ahubwo babe banareba uko batekereza n’irindi kuko nabonye uruvunge rw’abantu hano mu mupaka, mu myaka iri mbere hazakenerwa irindi.”

Yanasabye ko hanozwa uburyo ibibanza muri iri soko bitangwa, agaragaza ko hari ahagaragaye intege nke mu mikorere y’ubuyobozi.

Minisitiri Peof. Shyaka aganira n’abakorera muri iri soko

Ati “Icyo twifuza kandi twumvikanye kigomba gushyirwa mu bikorwa ni uko mu gihe cy’icyumweru riba rikora kandi n’abaribonamo imyanya ari bo bayikwiye.”

Isoko ryo ku mupaka wa Rubavu ryatanzweho miliyoni 3$. Rigizwe n’ibyumba 192 byo gucururizamo, bitanu bikonjesha, irerero, uburyo bwo gusukura amazi yakoreshejwe n’ahagenewe banki n’ibiro by’ivunjisha.

Iri soko ryo mu Karere ka Rubavu byari biteganijwe ko rizakoreshwa n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC. Taliki ya 21 Werurwe 2019, nibwo ryashyikirijwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo irishyikiriza Akarere ka Rubavu mu izina ry’abaturage bazarikoreramo.

Imbere mu isoko ntihakorerwamo

Kugeza ubu ntiriratangira gukora neza, n’abarimo ni abacururizaga hanze babaye barishyizwemo.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu muri Gicurasi 2019, Perezida Paul Kagame yasabye abatuye uturere duturiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kuyifata nk’isoko bashobora kubyaza umusaruro binyuze mu ishoramari, bakanoza ibikorwa byabo na leta ikabunganira aho ari ngombwa.