October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tanzaniya: Impaka ni zose ku mushinga w’itegeko bavuga ko ubangamiye itangwa ry’ibitekerezo

YASUWE 26 

Abatuye Tanzaniya barajya impaka ku mushinga wo kuvuguura itegeko uri mu Nteko bamwe bavuga ko ubangamiye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Imwe mu ngingo z’uyu mushinga irashaka kuvugurura amategeko agenga kompanyi zo mu mahanga ndetse n’imiryango nterankunga mu gihe bifashe amashusho muri Tanzaniya.

Iri tegeko ritowe, ryategeka abanyamahanga bafata amashusho muri Tanzaniya kubanza kwerekana amashusho yose bagafashe ikigo kitwa Tanzaniya Film Board.

Basabwa kandi kugira urwandiko ruriho umukono w’iki kigo rubemerera kujyana ayo mashusho hanze y’igihugu nk’uko byanditse muri uyu mushinga.

Amakuru dukesha Mwananchi, aravuga ko uyu mushinga w’itegeko uvuga ko hagize ufatwa yarenze kuri aya mategeko yacibwa amande ya 5% y’igiciro cyo gutunganya aya mashusho.

Bamwe bavuga ko iri tegeko ryaba ribuza abantu gufata amashusho amwe muri iki gihugu.

Perezida wa Tanzaniya Magufuri

Kuri Twitter hariho ubukangurambaga bwiswe #Uhuruwetu#  bisobanuye “ubwisanzure bwacu”, bamwe mu baturage ba Tanzaniya baranenga cyane uyu mushinga w’itegeko.

Maria Sarungi Tsehai, umwe mu banyapolitiki yanditse kuri Twitter ko iri tegeko ritowe ryagira ingaruka mbi ku muryango mu gihugu hose.

Yanditse mu giswahili ibisobanuye ngo “iri tegeko nirivugururwa, ingaruka zizagera ku mashuri yacu, ku bitaro, ku madini, ku miryango yigenga no ku bikorwa bya Leta. Abadepite bakwiye kuba intwari”.

Perezida magufuli wa Tanzaniya ashimwa n’abavuga ko kuva yajya ku ubtegetsi yavuguruye akanateza imbere imibereho n’ubukungu bya Tanzaniya.

Abamunenga bavuga ko abangamira ubwisanzure n’abafite ibitekerezo binyuranye nashingiye kuri bimwe mu byemezo nko; guhagarika ibitangazamakuru gutangaza ibibera mu Nteko birimo kuba na ‘metingi’ za politiki mu gihe nta matora yegereje.