October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Taliki 24 Kamena ni italiki ikomeye tugomba kuzirikana mu cyumweru cyahariwe infungwa za Politiki – Bernard Ntanganda

YASUWE 33 

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Bernard Ntanganda umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri ritavuga rumwe n’u Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kamena 2019, ubwo yavugaga ko ishyaka ryabo ryatangije icyumweru cyahariwe imfungwa za Politiki.

Bernard Ntanganda yavuze ko taliki 24/06/2010 amashyaka atavuga rumwe na FPR yakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana FPR n’ubutegetsi bwayo.

Avuga ko kuri iyo taliki, mu myigaragambyo yari yateguwe na PS-Imbarakuri ifatanyije na FDU-Inkingi, abigaragambije hari abafunzwe, hari ababuriwe irengero, hari abagizwe ibimuga.

Ati: “Iyi rero ni italiki ikomeye tugomba kuzirikana. Nibwo bwa mbere FPR yari ibonye abantu bakora imyigaragambyo bamagana ubutegetsi bwayo imbere mu gihugu, kandi yakoresheje imbaraga z’umurengera mu guhosha iyo myigaragambyo”.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko mu mfungwa za politiki bazirikana muri iki cyumweru yavuzemo; Deo Mushidi (PDP Imanzi) wakatiwe burundu, Dr Niyitegeka Jean Baptiste washakaga kwiyamamaza kuba perezida w’u Rwanda, Cyitonderwa Jean Baptiste wari muri komite nyobozi ya PS Imberakuri.

Avuga kandi Nshimiyimana Eric wari uhagarariye PS Imbarakuri muri Kicukiro, Sibomana Sylvere wa FDU-Inkingi na bagenzi be b’iri shyaka bagera ku 10, Dr Nkusi Joseph washinze urubuga Shikama rwanengaga ubutegetsi bw’u Rwanda,.

Ntaganda ati: “Ni benshi cyane bafunze mu Rwanda bazira umurongo wabo wa politiki cyangwa ibitekerezo byabo”.

Mu nkiko aba bafunze bashinjwa abandi bahamijwe ibyaha bitandukanye bitari ibya politiki.

Kuri iki Bernard Ntaganda agira ati: “Bakoresha inkiko kugira ngo baturege ibyo byaha, uzasanga kandi ari ibyaha bimwe; kwangisha abaturage ubutegetsi, ukagira ngo abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta dushinzwe gukundisha abaturage FPR. Iyo nkundishije abanyarwanda ishyaka ryanjye PS Imberakuri ubwo nyine ngo mba mbangishije FPR”.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018,  Leta y’u Rwanda yarekuye ku mbabazi bamwe mu mfungwa zavugaga ko zifungiye politiki; zirimo na Madamu Ingabire Victoire. Diane Rwigara, we yarekuwe ahanaguweho icyaha n’urukiko. Aba bombi mu bihe bitandukanye bifuje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bari bakurikiranywho ibyaha bitandukanye.