October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ishyaka PS Imberekuri ngo igiye kotsa igitutu Leta y’ u Rwanda ifungure abanyapolitike

YASUWE 20 

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Pari Social Imberakuri riyobowe na Bernard Ntaganda ryatangaje ko kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kamena 2019 ritangiza icyumweru cy’imfungwa za politiki mu Rwanda, mu rwego rwo kotsa igitutu Guverinoma y’ u Rwanda ngo ifungure izo mfungwa.

Iri shyaka  ririho kuva muri 2008, rikaba ritari mu mashyaka yemewe mu Rwanda. Nyuma ryaje gucikamo ibice, hari igice cyaryo kiri mu mashyaka yemewe mu Rwanda ndetse gifite ugihagarariye mu Nteko.

Igice kiyobowe na Bernard Ntaganda uyu munsi cyasohoye itangazo, risinyweho na Me Ntaganda, rivuga ko bateguye icyumweru cyahariwe imfungwa za politiki, iri shyaka rikazagikoramo ibikorwa binyuranye.

Iri shyaka rivuga ko muri iki cyumweru, rizakoramo ibikorwa byo gusura izo mfungwa, ibiganiro mpaka mu bitangazamakuru mu Rwanda no mu mahanga no gusura intumwa z’ibihugu mu Rwanda bakazibwira iby’izo mfungwa.

PS-Imberakuri ya Ntaganda isanzwe igaragaza ibitekerezo n’uruhande rwo kutavuga rumwe n’ubutegetsi, ari nabyo ishingiraho ivuga ko yangiwe kwemerwa nk’andi mashyaka mu Rwanda.

Muri iki cyumweru iri shyaka rivuga ko rizasaba imiryango mpuzamahanga nka LONI, ubumwe bw’uburayi, ubumwe bwa Africa, SADEC n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda nka Amerika, Ubwongereza, Ububiligi n’ibindi, ‘gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda ikarekura imfungwa za politiki n’abafungiye ibitekerezo byabo’ nk’uko yabitangarije BBC.

Me Bernard Ntaganda kuva mu kwa karindwi mu 2010 yafunzwe imyaka ine ahamijwe ibyaha byo; kuvutsa igihugu umudendezo, amacakubiri, imyigaragambyo itemewe no kwifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibyaha we yahakanye avuga ko afungiye impamvu za politiki.