October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Habura amasaha macye ngo ibiro by’ ishyaka CNL rya Agato Rwasa bitahwe byatwitswe

YASUWE 22 

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 kamena 2019, nibwo byari biteganyijwe ko Ibiro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) rya  Agato Rwasa  utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Burundi, ngo bitahwe ku mugaragaro, byatwitswe.

Ibyo biro biherereye muri Komine Nyabiraba mu Mujyi wa Bujumbura.

CNL ya Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bibabaje kuba ibiro byayo byatwitswe mu gihugu kivuga ko cyemera amashyaka menshi.

Ryagize riti “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ibiro by’ishyaka CNL i Bujumbura byatwitswe n’abantu bataramenyekana. Byari byabanje kugeragezwa bwa mbere kuwa Gatatu. Byagombaga gutahwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru.”

Ibi nibyo biro by’Ishyaka Congrès Nationale pour la Liberté (CNL) rya  Agato Rwasa  byatwitswe

Iryo shyaka ryakomeje rigira riti “Ni igisebo ku gihugu gifite Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi.”

Ishyaka CNL ni rishya mu Burundi kuko ryemewe n’amategeko muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko umuyobozi waryo Agathon Rwasa yirukanywe mu rindi rya FNL yahozemo.

Iri shyaka riri gufungura ibiro hirya no hino mu gihugu mu gihe ryitegura kwitabira amatora rusange ateganyijwe umwaka utaha.