October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umusore dukundana iyo Mama amubonye amwita imbwa! Nkore iki?

YASUWE 12 

Aho ndi hose, abantu baba bavuga ko urukundo rujya aho rushaka kandi koko na njye ndabyemera, ariko urwo nkunda umukunzi wanjye, rwo ndabona umubyeyi mfite ashaka kuzantera kurubura cyangwa we nkamubura.

Umusore twiganye kaminuza, yari umuhanga kundusha, ankunda na njye mukunda cyane, niho twakundaniye, imyaka iricuma.

Tukirangiza kaminuza 2013, njye nahise mbona akazi, umukunzi wanjye kugeza ubu aracyari umushomeri, ariko ajya abona ibiraka nawe akabona amafaranga.

Aransura mu rugo nk’uko na njye njya iwabo, ariko iyo yaje iwacu Mama aba yasesemye, yapinze ngo ni agasore k’akabwa, iri jambo narimwiyamye kenshi ariko akambwira ko mu gihe cyose adateze kuzareka kurimbwira ngo keretse ndekanye nawe, nkashaka undi .

Uyu siwe ugisha inama

Namukuriye inzira ku murima ko uwo yita akabwa, azisanga ari umukwe we, ambwira ko atantegera urugori, igihe cyose nzaba nasezeranye na we.

Niyo mpamvu nifuje ko mungira inama, kuko nayobewe icyo Mama yangira umukunzi wanjye, ni umusore witonda pe unacisha macye, kandi aramutse anyanze rwose ubuzima bwanjye…, sinzi ko nabona undi musore niyumvamo.

Mana yanjye, ndamukunda, ariko ngira impungenge ko Mama ashobora kuzabimwita yansuye. Nabuze icyo nkora, kuko umwaka utaha twanateganyaga kubana, ariko ubu nabuze icyo nkora pe.