October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abifite akaboko karekare ku bigenerwa abaturage murye muri menge – Prof. Shyaka

YASUWE 34 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yaburiye abayobozi bafite akaboko karekare ku nkunga zigenerwa abaturage ndetse n’abateze amaronko ku bufasha bw’abaturage, ko bahagurukiwe n’inzego zitandukanye bagomba kurya bari menge bagacika kuri izo ngeso mbi, ahubwo bagafasha abaturage kuzamura imibereho yabo.

Ibi ni bimwe mubyo yatangarije muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ku wa Mbere taliki ya 10 Kamena 2019, ubwo yagiranaga inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iyo nama hanarebwe intambwe imaze guterwa mu gushyiraho imidugudu y’icyitegererezo muri buri Karere ko mu Ntara y’Amajyepfo aho iyabaye intangarugero yahawe ibihembo.

Prof. Shyaka yagarutse ku kibazo cya bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano abasaba kwikosora hakiri kare.

Aba ni abayobozi mu nzego zitandukanye mu ntara y’ Amajyepfo bari bitabiriye iyi nama

Yakomeje atanga urugero ku muyobozi w’Umudugudu wa Kaburanjwiri mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara wabashije gufatanya n’abaturage be bagakemura ibibazo byinshi bari bafite, abaza ikibura ngo abandi babigereho.

Ati “Yabivuze (Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaburanjwiri) nta kwaka udufaranga tudasobanutse, ntawe arenganya; izo ndangagaciro  nk’abayobozi ntawe twatse ruswa, ntawe turenganyije buri wese tumuhaye ijambo ariko abanyarwanda batere imbere.”

Mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyo nama bavuze ko bagiye kongera ubufatanye n’abaturage mu gukemura ibibazo bihari birinda kubashakiraho amaronko.

Bamwe mu baturage bemeza ko iyo ubuyobozi bubegereye bukabigisha, bakurikiza inama bagirwa kandi ikigamijwe kikagerwaho.

Rikunze Thacienne wo mu Karere ka Gisagara ati “Ubundi umuturage ni uwo kwigishwa kuko na we iyo yigishijwe agenda yumva icyamugirira akamaro gihindura imibereho ye  kuko ntiwaza utabanje kumwigisha ngo umubwire ngo hita ukora ibi, ntabwo yagukundira kandi kwigisha ni uguhozaho.”

Minisitiri Prof. Shyaka yasabye abayobozi by’umwihariko kwita ku bibazo by’abantu badafite aho kuba, akarengane gakorerwa abaturage n’abana bazerera mu muhanda.