October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umwaka ugiye gushira mbana n’umugabo ariko sindabona igitsina cye nkore iki?

YASUWE 26 

Umwaka urabura ukwezi kumwe ngo wuzure mbana n’umugabo wanjye, kuva twabana sindabona igitsina cye, narabigerageje ariko yaranze, niyo nifuje ko tujyana muri dushe arabyanga. ibi bintera amakenga cyane ku buryo mbona bizanansenyera.

Ngerageza kumukorakora, ariko cyo iyo nkigezeho yanga ko nagikoraho, ikindi kintera impungenge, iyo tumaze gukora imibonano, akenshi ahita yimyoza nkabona ameze nk’ufite ikibazo gikomeye, namubaza ati nta kibazo cherie, ati ‘ndagukunda cyane’ mbese nkabona ko hari ikibazo ankinze.

Kugeza n’ubu nta nda yari yantera, nkaba nibaza ikibazo igitsina cye cyaba gifite byaranyobeye, iyo dutera akabariro mba numva nta kibazo, keretse rimwe na rimwe asohora nkabona ameze nkubabara.

NB: Aba sibo bagisha inama

Mungire inama kuko kubana n’umuntu hari ibyo agukinga burya nabyo birababaza pe.

Mungire inama y’icyo nakora Basomyi ba rwandanews24.com, ngo menye ukuri k’uyu mugabo wanjye, iyo musabye kubiganiraho mbona agize akabazo cyane, niyo turyamye ngerageza gukoraho ariko ahita amfata intoki, ngayo nguko.