October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ethiopia: Umugore yashyiriwe ikizamini mu bitaro amaze iminota 30 abyaye

YASUWE 21 

Umugore  witwa Almaz Derese ukomoka i Metu mu Burengerazuba  bwa Ethiopia, yakoreye ikizamini mu bitaro bitewe n’uko amatiliki y’ibizamini yigijwe inyuma kubera umunsi mukuru wa Ramadani bigatuma bihura n’igihe cyo kubyara, mugihe we yari yizeye ko azabyara mbere y’ibizamini.

Almaz yafashwe n’inda kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Kamena 2019, mbere gato y’uko ikizamini cya mbere gitangira.

Almaz yatangaje ko kubera ukuntu yumvaga agomba hukora ikizamini kuko yari yabyiteguye, Imana yaramufashije kubyara ntibyamugora.

Ibizamini by’ indimi z’icyongereza, amharic, hamwe n’ icy’ imibare, yabikoreye mu bitaro Karl Metu, ariko akaba yizeye ko ibisigaye azobikorera mu kigo nk’abandi mu minsi 2 iri mbere.

Ushinzwe umutekano niwe wamuzaniye ikizamini mu bitaro

Uyu mubyeyi avuga ko bitamugoye kwiga yitonze, kandi ko atashakaga gutakaza umwaka ngo azasibire. Yavuze kandi ko ibizamini byo ku munsi wa mbere byagenze neza.

Umugabo we, Tadese Tulu, yabwiye BBC ko byabaye ngombwa ko asaba ubuyobozi bw’ ishuri ko bwamemerera agakorera ibizamini mu bitaro.

Uyu mugore Almaz ubu asigaje imyaka 2 ngo arangize amashuri yisumbuye, yitegure kwiga Kaminuza.

Uyu mubyeyi n’umwana we w’umuhungu yibarutse bameze neza.