October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka uruhuza na Uganda mu munsi 12

YASUWE 24 

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo akaba ari  nawo ukoreshwa cyane hagati y’ibihugu byombi kurusha indi.

Abategetsi b’u Rwanda bafunze uyu mupaka ku modoka nini nta nteguza kuva taliki 28 Gashyantare 2019, ubwo  ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera.

Icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka, n’ubwo yari isanzwe ikorwa nk’uko umwe mu bashoferi b’imodoka bawunyuraho yabitangaje.

Kuri iki cyumweru taliki ya 9 Kamena 2019, ikigo cy’ Igihugu cy’ u Rwanda gishinzwe imisoro n’ amahoro (RRA), cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza taliki 22 Kamena 2019.

Umupaka wa Gatuna wafunguwe ku modoka nini gusa

Iki kigo kivuga ko bikozwe kugira ngo “harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwara imizigo iremereye”.

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka nk’ uko tubikesha BBC.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ntabwo bwafunze umupaka wa Gatuna ku modoka nini gusa, “bwanagiriye inama” abanyarwanda kutajya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, Uganda yo igashinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

N’ubwo umupaka wa Gatuna ufunguwe ku modoka nini urujya n’uruza rw’abantu, cyane abanyarwanda baca ku mipaka y’ubutaka bajya muri Uganda, rusa n’urwahagaze kugeza ubu.

Marthe Barengayabo utuye mu Rwada mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga hafi y’umupaka wa Gatuna, aheruka kubwira BBC ko kuva mu kwa gatatu batemerewe kwambuka ngo bajye hakurya nk’uko bisanzwe.