October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Sudani: Abayoboye imyigaragambyo bahamagariye abaturage bose kujya mu mihanda

YASUWE 24 

Umuryango uhuriyemo impirimbanyi za demokarasi muri Sudani wasabye ko habaho ibikorwa byo kugumuka mu gihugu hose, nyuma y’iminsi habaye ibikorwa by’ihohotera by’igisirikare byahitanye abigaragambya babarirwa muri za mirongo.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri iki gihugu risaba ko ibi “bikorwa byo kugumuka bitangira kuri iki cyumweru taliki ya 9 kamena 2019 bikazarangira ari uko hagiyeho leta iyobowe n’abasivile”.

Ryongeye riti: “Kugumuka ni igikorwa cy’amahoro gifite ubushobozi bwo gucisha bugufi abafite intwaro zikomeye cyane kurusha izindi zose ku isi”.

Ibi bibaye nyuma ya’ho ku wa gatanu taliki ya 7 Kamena 2019 abayobozi batatu  batavuga rumwe n’ubutegetsi baterewe muri yombi.

Uko ari batatu, bari bamaze kugirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia urimo kugerageza kubyutsa ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi.

Abantu bakomerekeye mu bikorwa by’ihohotera by’igisirikare bari mu bitaro

Abakorana bya hafi na Mohamed Esmat, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani, bavuze ko yatawe muri yombi ku wa gatanu nyuma gato yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Ni mu gihe Ismail Jalab, ukuriye umutwe w’inyeshyamba wa SPLM-N n’umuvugizi we Mubarak Ardol bo batawe muri yombi mu gitondo cyo  ku wa gatandatu taliki ya 8 Kamena 2019. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri iryo tabwa muri yombi.

Kugeza ubu  ntibizwi uko kuguma kuzakorwa, ariko amakuru ava mu murwa mukuru Khartoum avuga ko mbere y’uko imyigaragambyo itangira polisi yataye muri yombi bamwe mu b’ingenzi mu bagize iryo shyirahamwe.

Amakuru dukesha lemonde avuga ko uko kwigaragambya guca amarenga ko ibikorwa by’ubuhuza bya Bwana Abiy nta gaciro byahawe n’igisirikare.

Yongeraho ko igisirikare cya Sudani gisa nk’icyatewe imbaraga no gushyigikirwa mu buryo bwa politiki n’amafaranga n’ibihugu bya Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) na Misiri, ibihugu avuga ko nta na kimwe muri byo cyifuza kubona demokarasi ishinga imizi muri Sudani.

Abayoboye imyigaragambyo banze ubusabe bw’inama ya gisirikare bw’uko habaho ibiganiro, bavuga ko nta cyizere ishobora kugirirwa nyuma yo kurasa mu bigaragambya badafite intwaro.

Kuva Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi  yari amazeho imyaka 30 n’igisirikare muri Mata 2019  ku gitutu cy’abigaragambya, Sudani iyobowe n’inama ya gisirikare.

Yasezeranyije ko ifashe ubutegetsi bw’inzibacyuho yitegura kubushyikiriza abasivile, ariko abigaragambya bari bakomeje gukambika ku biro bikuru by’igisirikare biri i Khartoum, kugeza ubwo inzego z’umutekano zibarashemo amasasu y’urufaya kuwa mbere taliki ya 3 Kamena 2019.