October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Perezida Erdogan wa Turukiya yambariye umukinnyi Mesut Ozil mu bukwe bwe

YASUWE 61 

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ni we wambariye umukinnyi w’Umudage ukinira ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, mu bukwe bwe bwabaye taliki ya 7 Kamena 2019.

Ozil ufite inkomoko muri Turukiya, yateje impaka n’uburakari ubwo yatangazaga amafoto yifotoje hamwe na Bwana Erdogan mbere y’imikino y’igikombe cy’isi cyabaye umwaka ushize.

Nyuma yaje guhagarika gukinira igihugu cye cy’Ubudage, atanga impamvu z’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu no gusuzugurwa  avuga ko yakorewe mu Budage kubera ayo mafoto.

Ozil w’imyaka 30 y’amavuko yashatse Amine Gulse wahoze ari “Miss” wa Turukiya, mu birori by’ubukwe bwabo byabereye muri hoteli ihenze iri mu nkengero z’umugezi wa Bosphorus muri Turukiya.

Perezida Erdogan n’umugore we Emine (iburyo) bifotozanyije n’abageni

Ozil n’umukunzi we Amine batangiye gukundana mu mwaka wa 2017, nuko mu kwezi kwa Kamena 2018 bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ozil yari yavuze ko yasabye Bwana Erdogan kuzamwambarira akamushyigikira muri ibyo birori  ibintu nabyo nanone byatumye anengwa iwabo mu Budage.

Icyo gihe, Helge Braun, umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’Ubudage Angela Merkel, yabwiye ikinyamakuru Bild ko “bibabaje” kumva Ozil yarahisemo Bwana Erdogan ngo amushyigikire mu bukwe, arenze ku kuntu ubwo yakoranaga inama na we mu mwaka ushize yabinengewe.

Amakuru avuga ko Bwana Erdogan akunze gutaha ubukwe bw’ibyamamare muri Turukiya, cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza mu matora.

Atashye ubu bukwe bwa Ozil mu gihe hitegurwa isubirwamo ry’amatora y’umukuru w’umujyi wa Istanbul. Ibyayavuyemo mbere  byagaragaje ko umukandida w’ishyaka rye rya AKP yari yatsinzweho gatoya byateshejwe agaciro, bituma amahanga amwamagana nk’uko tubikesha Reuters.

.