October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mwirinde kwivanga mu bya Sudani-AU

YASUWE 50 

Nyuma y’uko imyigaragambyo ifashe intera ndende muri Sudani, inama ya gisirikare iyoboye iki gihugu mu nzibacyuho yatangaje ko ihagaritse ibindi byose ikaba, igiye gutegura amatora mu mezi icyenda, ariko umuryango w’ Ubumwe bw’Ibihugu bya Afrika ukaba wabwiye abagize ibi bihugu kutivanga mubya Sudani.

Mu itangazo basohoye, umuyobozi wa Sudani ubu, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, yavuze ko “bahagaritse ibiganiro ndetse n’ibyo bemeranyijweho mbere byose n’abahagarariye abigaragambya”.

Yavuze ko mu gihe cy’amezi icyenda hazaba amatora azarebererwa n’indorerezi zo mu gihugu n’izo mu mahanga.

Aya ni amapine yatwitswe bahosha imyigaragambyo

Batangaje ibi nyuma yo kunengwa n’amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yamaganye ihohoterwa rikorerwa abigaragambya bivugwa ko rimaze guhitana abagera kuri 30 kugeza ubu.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wamaganye iri hohoterwa unasaba ibindi bihugu kwirinda kwivanga mu bya Sudani.

Abantu banyuranye muri Sudani barakajwe no kuba ibihugu bya Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe za Abarabu na Misiri birimo gufasha inama ya gisirikare iyoboye Sudani.

Aba ni abagore bigaragambya muri Sudani

Iyi nama ya gisirikare hamwe n’abigaragambya bari barumvikanye inzibacyuho y’imyaka itatu ngo hajyeho ubutegetsi bw’abasiviri, ariko bananirwa kumvikana abazaba bagize ubuyobozi bwayo.

Yafashe ubutegetsi mu kwezi kwa Mata ubwo igitutu cy’imyigaragambyo y’abaturage cyari kimaze guhirika ku butegetsi Omar al-Bashir yari amazeho imyaka 30.

Abaturage bakomeje gusaba ko abasirikare barekura ubutegetsi bakabuha abasiviri. Mu minsi micye ishize, imyigaragambyo yarushijeho gukara no gutuma ubuzima mu gihugu busa n’ubuhagarara.