October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gukeba Abangavu imyanya myibarukiro bigomba guhagarara-Kenyatta

YASUWE 44 

Umukuru w’igihugu cya  Kenya Uhuru Kenyatta,yatangaje ko yifuza guhagarika umugenzo wo gukeba abangavu  ibice bimwe by’imyanya myibarukiro, mbere y’uko ava ku butegetsi mu mwaka wa 2022.

Abinyujije kuri Twitterye,  asubuyemo imbwirwaruhame yavugiye mu nama yitiriwe Women Deliver irimo kubera muri Canada, aho yavuze ko yizeye “guhagarika” umugenzo wo gukata Abangavu bimwe mu bice by’imyanya myibarukiro.

Kuva mu mwaka wa 2011 amategeko yo muri Kenya abuza uwo mugenzo, ariko uracyakorwa.

Perezida Uhuru ntiyatangaje uko azabigeraho n’uburyo bizakorwa mu kurwanya uwo mugenzo kugera urangire burundu. Yiyemeje kandi guhagarika ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta

Urubuga rwe rwa Twitter rwasubiyemwo amagambo ye agira ati: “Twipfuza ko igihugu kimenya ko abagore bashoboye n’abagabo. Tugomba kuborohereza tukabaha amahirwe yo gukora”.

Ayo magambo yavuzwe ho byinshi n’abamunegura. Asubiza  ku byanditswe ku rubuga rwa Perezida Kenyatta, uwitwa Jeremiah Kipainoi yagize ati: “Urugamba rwo kurwanya ikebwa ntirworoshye nk’uko ubivuga.

“Kuva mu mwaka wa 2011 itegeko rirwanya uwo mugenzo rigiyeho, ingorane ikomeye yabaye iyo gushyira mu bikorwa iri tegeko, ubu ni wowe ubishinzwe… ukaba urwo rugamba waruhariye amashyirahamwe atandukanye bakora kugira ngo bigeirweho”!!!

Uwitwa PC Kemei wo mw’ ishyirahamnwe ryitwa Adventure Youth Group (AYG) rishinzwe kurwanya uwo mugenzo muri icyo gihugu yagize ati: ” Ikigo gishinzwe kurwanya umugenzo wo gukeba Abangavu ntangengo y’ imari kigenerwa.

“Abantu batari bacye barapfuye bazize ikebwa mu mwaka wa 2018, gusa, kandi abagize leta yawe babakingira ikibaba. None iyo ngeso uzayirwanya gute Nnyakwubahwa? Jyewe ndibaza ko wavuze ibyo kugira ngo unezeze abarimo kukumva, ariko ataribyo ushaka kuvuga”.

Ishyirahamwe ryitwa 28 Too Many ryo mu Bwongereza ryishinze kurwanya uwo mugenzo rivuga ko umugore umwe kuri batanu (1/5) bari hagati y’imyaka 15 na 49 y’amavuko muri Kenya bakaswe ibyo bice, ariko ko imibare igenda igabanuka.