October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda: Haciwe icuruzwa ry’ inzoga zifunze mu masashe

YASUWE 49 

Leta ya Uganda yaciye icuruzwa ry’inzoga zifunze mu masashe kuko ngo zangiza ubuzima bw’abantu, bitewe n’uko izi nzoga zikaze cyane kaindi ngo zikaba zinyobwa n’abakene bitewe n’uko zihendutse kuko ngo agasashe kamwe kagura amashilingi 490 ya Uganda ( hafi amafaranga 100 y’ amanyarwanda)

 

Si izi nzoga zo mu bwoko bwa likeri (liqeur) zifunzi mu masashe gusa zaciwe muri iki gihugu, kuko ngo n’amacupa apima mililitilo 200 (200ml) nayo agomba gucika ntazagarurwe ku isoko n’abafite inganda zikora izi nzoga nk’uko Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’amakoperative yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru taliki ya 31 Gicurasi 2019.

 

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’amakoperative Amelia Kyambadde, yabwiye BBC ko impamvu baziciye ari uko zihendutse kandi zikaba zari zisigaye zigurwa n’abanyeshuri bakazinjirana no mu ishuri kuko byoroshye kuzibi. Yagize ati:”izi nzoga zirahendutse, zibikika kuburyo bworoshye kuko abanyeshuri bazitwara muri (boîte-mathematical), mu mufuka w’ ipantalo cyangwa ijipo y’ishuri, zari zisigaye zinyobwa ku rwego rurenze urukenewe”.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, bo bavuga ko bafite impungenge kuko ngo bagiye kwadukira inzoga zitemewe kandi ufashwe azinywa ngo akaba abihanirwa n’amategeko.

Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bihugu binywa inzoga nyinshi ku mubagane wa Afrika.

Ubu nibwo bwoko bw’inzoga zaciwe

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na OMS umwaka ushize wa 2018 cyavugaga kuburyo inzoga zinyibwa ku isi, igihugu cya Uganda cyaje ku mwanya wa 7 muri Afrika mu kunywa inzoga nyinshi.

OMS ivuga abagera kuri 21 ku ijana (21%) by’abanyagihugu ba Uganda banywa inzoga zirenze urugero kandi mu mwanya muto.

Iyi ngingo ya Leta ni imwe mu ngingo nke igihugu cya Uganda cyafashe mu ntumbero yo kurwanya ubusinzi.

Uganda nta tegeko ryanditse ifite rivuga ibijyanye n’inzoga cyangwa n’ibijyanye no kwamamaza iby’ inzoga. Ariko leta ivuga ko irimo gutegura itegeko rizagenga ibijyanye n’inzoga zikorerwa mu gihugu.

Icyegeranyo cyo mu mwaka wa 2014 cyasohowe na OMS cyerekana ko igihugu cya Uganda ari cyo cya mbere kinywa inzoga nyinshi kurusha ibindi bihugu byo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, imbere ya Tanzaniya, u Rwanda, Uburundi na Kenya.