October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Tanzaniya: Umugore yibyaje akoresheje urwembe

YASUWE 20 

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Gicurasi 2019, nibwo hamenyekanye inkuru idasanzwe y’ umugore wibyaje yibaze akoresheje urwembe, ahitwa Rukwa hafi y’ Ikiyaga cya Tanganyika mu Majyepfo ya Tanzaniya.

Amakuru dukesha Daily News , aravuga ko Umuyobozi w’agace byabereyemo yavuze ko batangaye cyane ndetse bakibaza uko byagenze kuko bidasanzwe ko umugore ubwe ashobora kwibyaza yibaze.

Madame Joyce Kalinda wibyaje akoresheje urwembe

Avuga ko ibi byabaye mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri aho yibyaje akoresheje urwembe mu cyumba cy’ababyeyi yari arimo ategereje kubyara.

Dr. Hashim Movogogo, umukozi w’ibitaro muri aka gace ka Rukwa, yavuze  ko byabayeho koko, ariko agikurikirana uko byegenze, avuga ko bihutiye gufasha Madamu Kalinda, ubu we n’umwana bakaba bameze neza.

Abo mu muryango we bavuga ko atari yishimiye inzira ndende yanyuzwagamo ngo afashwe kubyara.

Igikorwa cya Joyce Kalinda w’imyaka 30 y’amavuko cyatangaje benshi, bavuga ko ari ubutwari. Uyu yari umwana wa munani abyaye.