October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

DRC: Nyuma y’ imyaka 2 Étienne Tshisekedi yitabye Imana imihango yo kumushyingura yasubitswe

YASUWE 28 

Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Gicurasi 2019, nibwo byari biteganijwe ko umurambo wa Nyakwigendera EtienneTshisekedi ugera I Kinshasa muri Congo, hagatangira imyiteguro yo kumushyingura, ariko ntawahageze ngo bitewe n’imyteguro y’indege yarikuwuzana itarakozwe neza nk’uko byatangajwe.

Kinshasa yari yiteguye neza, ibice byegereye Stade des Martyrs, aho ibirori byari biteganyijwe kubera byari byasukuwe. Abayobozi benshi ndetse n’abanyamakuru bari bahawe ibyangombwa nta mananiza.

Ubuyobozi bukaba bwari bwatangaje ko uyu munsi wo kuwa Kane ari ikiruhuko cyishyurirwa i Kinshasa. Icyakora, indege yagombaga kuzana umubiri wa Etienne Tshisekedi, ntiyigeze igera i Kinshasa nk’uko byari biteganyijwe Saa kumi z’umugoroba

Yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya gisirikare i Melsbroek kiri i Bruxelles, nyuma y’ibirori byagombaga kwitabirwa na Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ingabo w’u Bubiligi, Didier Reynders, nabyo byasubitswe.

Umurambo wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi

Amakuru aturuka ku mudipolomate w’u Bubiligi, avuga ko gusubiza umubiri wa Tshisekedi i Kinshasa byakererejwe n’ikibazo cy’imyiteguro y’indege. Indege ya A330 ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 270 niyo yari yateganyijwe n’ubuyobozi bwa RDC ngo itware umubiri ndetse n’abandi bantu ba hafi.

Abayobozi i Kinshasa ntabwo barakira iri subika kuko kuwa Gatatu nimugoroba bari bagifite icyizere ko gahunda yo kuwa Kane igumaho.

Abashinzwe gutegura ibyo gushyingura Tshisekedi, babinyujije mu itangazo bijeje ko buri cyose kirimo gukorwa ngo umubiri ugarurwe kuri uyu wa Kane, saa kumi z’umugoroba ube ugejejwe ku kibuga mpuzamahanga cya N’djili.

EtienneTshisekedi yapfuye tariki 1 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, byari byitezwe ko kuri uyu wa Kane i Kinshasa hatangira imihango yo kumuherekeza nk’intwari ya RDC.

EtienneTshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva yabona ubwigenge. Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa ugashyingurwa mu cyubahiro. Kugezama magingo aya, ntiharamenyekana igihe uru rugendo ruzasubukurirwa.

Umuhungu we Félix Tshisekedi, uyobora RDC yategetse ko umubiri wa Se ugarurwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro mu mihango yagombaga gusozwa kuwa Gatandatu.

Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’ abafaransa (RFI), aravuga  ko byari biteganijwe ko uyu myhango uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu 6 barimo: Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambie, Paul Kagame w’u Rwanda, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

Uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera EtienneTshisekedi, byari biteganijwe ko uzaba kuwagatandatu taliki ya 1 Kamena 2019. Kugeza magingo aya, ntiharamenyekana igihe uru rugendo ruzasubukurirwa.