October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

MALAWI: Abatavuga rumwe na Leta ntibemera ibyavuye mu matora y’ Umukuru w’ igihu

YASUWE 27 

Nyuma y’ uko hatangajwe ibyavuye mu matora, Bwana Chakwera,  abajijwe impamvu atitabiriye umuhango w’ irahira rya Perezida Arthur Peter Mutharika ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Gicurasi 2019, Bwana Chakwera yasubije ko ntabutumire yahawe, rero ntampamvu yari gutuma yitumira mu birori.

Bwana Chakwera Lazarus, umuyobozi w’ Ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Malawi

Bwana Chakwera, umuyobozi w’ Ishyaka Congress Party ritavuga rumwe n’ ubutegetsi, ashimangira ko hari urubanza rukiri mu rukiko. Yagize ati:” Igihe tudahagutse ngo tuvugire abanyamalawi, ntibazmenya ibyabaye”. Yemeza ko habayeho uburiganya bukomeye mukubarura amjwi nk’ uko yabitangaje mu kiganiro Focus on Africa cya BBC.

Yakomeje agira ati: “Muri aya matora, abayahagarariye bashobora gukoresha Tipp-Ex (irangi rihanagura) ku mpapuro z’ibyavuye mu matora mu gihugu cyose, kandi kugeza magingo aya, nta nkurikizi”.

Perezida Arthureza Peter Mutharika watsinze amatora

N’ ubwo Bwana Chakwera avuga ibi, ntabyemeranwaho na Arthureza Peter Mutharika wanatsinze aya matora, kuko we avuga ko ibyo Bwana Chakwera avuga ari ibinyoma, kuko ngo n’ indorerezi mpuzamahanga zemeje ko amatora yagenze neza ntaburiganya bwayabayemo.