October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Burundi: Inama za ONU ntacyo zizahindura ku bibazo dufite – Alexis Sinduhije

YASUWE 30 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Gicurasi 2019, aribibwo inama y’ umutekano ya ONU yateranye, ariko MSD ivuga ko imyanzuro y’iyi nama “ntacyo izahindura ku mibereho mibi cyane y’impunzi ibihumbi amagana z’Abarundi bari mu nkambi na miliyoni z’Abarundi batisanzuye mu gihugu cyabo”.

Mu itangazo Mouvement pour la Solidarité et la Démocratie” (MSD) rya Alexis Sinduhije, ryashyize ahagaragara mbere y’uko iyi nama iterana, ryavuze ko ONU ikomeje kurebera ibibazo byo mu Burundi.

Inama y’ umutekano ya ONU

Amakuru dukesha BBC aravuga ko iyi ntero y’ uko inama za ONU ntacyo zizahindura ku bibazo by’ U Burundi, MSD iyihuriyeho na Guverinoma y’ u burundi kuko nayo ivuga ko ntawe ugomba kwivanga mu bibazo by’abarundi.

Muri iyi nama kdi Michel Kafondo, intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ku kibazo cy’Uburundi, yagejeje kuri aka kanama uko yabonye ibintu byifashe mu Burundi.