October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abanyamaguru bagomba kwitwararika igihe barimo kwambuka umuhanda-Polisi

YASUWE 18 

Ibi ni ibyatangajwe na Polisi y’ u rwanda ko abanyamaguru bagomba kwitwararika igihe barimo kwambuka umuhanda, bitabujije ko abatwara ibinyabiziga bagomba kubahiriza inzira z’ abanyamaguru cyane cyane aho bagenewe kwambukira.

Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe “Gerayo Amahoro” kuva aho butangiriye abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bamaze kugenda barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’ u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 n’ubundi ubu bukangurambaga bwakomeje hirya no hino mu gihugu, aho mu mujyi wa Kigali bwabereye mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyarugenge ariyo; Nyamirambo, Kimisagara na Nyarugenge.

Bamwe mu banyamaguru bavuga ko ubu bukangurambaga bwahinduye byinshi mu bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kurwanya no gukumira impanuka ziwuberamo.

Nsabimana Faustin, umunyamaguru wari uri mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko kuri mirongo ine (40) avuga ko ubu bukangurambaga bwazanye impinduka zigaragara.

Ati ” Abantu benshi bamaze kumenyera ko bambukira mu mirongo yabugenewe ndetse n’ahari amatara ayobora abagenzi n’abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru bamaze gusobanukirwa ko bambuka iyo hajemo umunyamaguru uri mu ishusho ry’ibara ry’cyatsi kibisi.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, Superintendent Sano Nkeramugaba mu butumwa yahaye abanyamaguru, yababwiye ko kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro bagomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati ” Kugira uburenganzira siko kugira umutekano, bishatse kuvuga ko mu gihe uri kwambuka umuhanda wigenda uko wishakiye, banza urebe hepfo no haruguru ubone kwambuka kandi wambuke wihuta, wirinde gukoresha telefoni mu gihe uri kwambuka, muzirikana ko mu muhanda atari mu muharuro.”

Yibukije abanyamaguru kwirinda kwambukira aho ariho hose, ko bazajya bambukira ahabugenewe hazwi nka (Zebra Crossing) kandi mu gihe bari kugenda mu muhanda bakibuka kugendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda, anasaba n’abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z ‘abanyamaguru.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwanabereye no mu turere twose tugize intara z’igihugu