October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urutonde rw’abahanzi nyarwanda 25 babyaye mbere yo gushinga urugo

YASUWE 20 

Hari umubare munini w’abakora umuziki mu Rwanda bakiri ingaragu. Bamwe muri bo ariko bamaze kwibaruka mbere yo kurushinga. Bamwe byagiye bijya hanze abantu bakabimenya ariko abandi bakabigira ibanga. 
Nubwo hari abahanzi bibarutse mbere yo kurushinga, bamwe muri bo ntibaba bifuza ko amakuru y’uko babyaye cyangwa batandukanye n’abagore yajya hanze. Kuri uru rutonde rwakozwe na IGIHE hariho bamwe mu bahanzi bashyize ku mugaragaro abana bibarutse, abandi babigira ubwiru gusa ntawe utwika inzu (…)

Hari umubare munini w’abakora umuziki mu Rwanda bakiri ingaragu. Bamwe muri bo ariko bamaze kwibaruka mbere yo kurushinga. Bamwe byagiye bijya hanze abantu bakabimenya ariko abandi bakabigira ibanga.

Nubwo hari abahanzi bibarutse mbere yo kurushinga, bamwe muri bo ntibaba bifuza ko amakuru y’uko babyaye cyangwa batandukanye n’abagore yajya hanze. Kuri uru rutonde rwakozwe na IGIHE hariho bamwe mu bahanzi bashyize ku mugaragaro abana bibarutse, abandi babigira ubwiru gusa ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Kuri uru rutonde kandi, hari bamwe mu bahanzi babyaranye n’abahanzi bagenzi babo, ababyaranye na Banyampinga, abatandukanye n’abagore inshuro zirenze imwe, abadashaka ko abo bana babyaye bamenyekana n’ibindi.

By’umwihariko hari undi mubare w’abahanzi bateye abakunzi babo inda bamara kubyarana bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo butemewe n’amategeko naho abandi bakaba babana mu rugo rimwe na rimwe ubundi bagasubira mu miryango yabo.

Umuhanzi Kalisa Ernest benshi bazi ku izina rya Samusure haba mu buhanzi bw’indirimbo , filime, kuvuga amazina y’inka n’amakinamico, ni we ufite umubare munini w’abana kurusha abandi. Mu bushakashatsi twakoze, twasanze Samusure afite abana 6 yabyaranye n’abagore batandukanye; batatu ba mbere yababyaranye n’umugore bashakanye bwa mbere abandi batatu babyara ku bandi bagore batandukanye.

Dore urutonde rw’aba bahanzi 25 bibarutse mbere yo kurushinga:

1.Rafiki: uyu muhanzi wamenyekanye mu njyana ya Coga Style afite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka ibiri akaba yaramwise Junior. Uyu mwana Rafiki yamubyaranye na Mama Junior gusa ntaratangaza amazina y’uyu mukunzi we, ikizwi ni uko batarabana.

2.Senderi International Hit: uyu muhanzi uzwiho udushya twinshi, ku myaka 36 y’amavuko amaze kwibaruka abana babiri ku bagore batandukanye. Nubwo nta muntu uzi amazina y’abagore Senderi yabyaranye nabo, icyizwi neza ni uko umwana wa mbere yiga mu mashuri yisumbuye, umuto akiga amashuri abanza.

3.Ama G The Black: uyu muraperi yabyaranye n’umukunzi we Rosine mu mezi make ashize. Nyuma yo kwibaruka imfura yabo, Ama G na Rosine babana nk’umugore n’umugabo.

4.Mako Nikoshwa: Abana afite yababyaranye n’umugore uba muri Uganda ubwo yabaga muri iki gihugu gusa nyuma batandukanijwe n’uko Mako Nikoshwa yaje mu Rwanda ahasanze umuryango we. Kugeza ubu uyu muhanzi aba wenyine mu Rwanda ariko mu kiganiro duherutse kugirana na we yavuze ko we n’uyu mugore we bakimeranye neza n’ubwo hashize imyaka myinshi batandukanye.

5.Pacson: ni umuraperi akaba n’umunyamakuru. Mu mezi make ashize, nibwo Pacson yibarutse imfura ye.

6.K8 Kavuyo: uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Amerika ku bw’impamvu z’amasomo. Umwana we w’imfura uzwi, yamubyaranye na Miss Rwanda 2009, Bahati Grace. Ethan Muhire, umwana wa K8 yavutse mu mwaka wa 2012 ndetse akaba yaravuzwe cyane mu itangazamakuru.

7.Fireman: Uyu muraperi afite umwana uri mu kigero cy’imyaka 3 gusa kumenya amakuru y’umukobwa babyaranye biragoranye cyane.

8.Bull Dogg: afite amazina menshi arimo nka Jisho ry’uruvu, Rwagakoco, Database, Heavy Weight , Semwiza….Ku itariki ya 21 Mutarama 2013 nibwo yibarutse umuhungu witwa Jabo Khalifa Evangelista.

9.Diplomate: mbere yo kwerekeza muri Uganda ari naho yari amaze igihe kigera ku myaka ibiri, yavuye mu Rwanda amaze kwibaruka imfura ye.

10.Jack B: uyu muhanzi yabyaranye n’umukunzi Dr Juru Gisele. Uyu mwana Jack B yabyaranye n’uyu mukobwa w’umuganga bamwise Imena Rugamba Khian Alvin.

11.Oda Paccy: yibarutse imfura ye muri 2011 akaba yarabyaranye na Producer Lick Lick kuri ubu uba muri Amerika. Umwana wabo bamwise Mbabazi Linka.

12.Mico The Best: mu ntangiriro za Mutarama 2013 nibwo Mico n’umukobwa bakundanaga icyo gihe witwa Gaudence bibarutse umuhungu. Kugeza ubu amazina y’umwana ntaramenyekana.

13.Jay Polly: uwa kabiri tariki 10 Nyakanga 2012 umukunzi wa Jay Polly witwa Afsa Nirere yibarutse umwana w’umukobwa bamwita Crystal.

14.Jay C: Muhire Akeza ni we mwana Jay C yabyaranye n’umukunzi we Ishimwe Diane.

15.Uncle Austin: Imfura ye yayibyaranye n’umukunzi we uba muri Uganda gusa amazina y’umwana na nyina ntabwo byoroshye kuyamenya.

16.Jozy: Umuhanzi Jozy yibarutse umwana w’umuhungu kuwa gatanu tariki 12/07/2013.

17.PFLA: Uyu muraperi imfura ye yitwa Ortis akaba yaramubyaranye n’umuraperikazi El Poeta.

18.Green P: uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang afite umwana w’imfura gusa izina rya nyina ntabwo ryamenyekana mu buryo bworoshye.

19.Samusure: uyu muhanzi akaba n’umukinnyi w’ikinamico amaze kwibaruka abana bagera kuri 6 ku bagore batandukanye.

20.Ganzo: yibarutse imfura ye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.

21.Staff Sergent Robert: nta makuru ahagije y’umubare w’abana uyu muhanzi afite gusa umwe mu bahanzi b’inshuti ze yadutangarije ko afite abarenze umwe.

22.Producer Junior: n’ubwo batarashakana mu buryo bwemewe n’amategeko, Junior n’umukunzi we Lily babana nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe mu Biryogo ahahoze studio yitwa Ibisumizi Records.

23.Danny Nanone: Uyu muraperi n’umukunzi we Mauren bibarutse umwana w’umuhungu mu mpera z’umwaka ushize gusa uyu musore yakomeje guhakanira itangazamakuru ko atabyaye. Nk’uko Radio 10 yabitangaje uyu mukobwa amaze kwibaruka, yemeje ko hari gihamya cy’uko uyu musore yanagiye kwa Maureen kwita izina.

24.Dj Zizou: ni we wahurije hamwe abahanzi bamufasha gukora indirimbo zakunzwe nka Bagupfusha ubusa, Fata Fata n’izindi. Afite umwana w’imyaka ine y’amavuko.

25.Mani Martin: Nta na rimwe arerura ngo abivuge ariko hari amakuru avuga ko afite umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 4.